Intango Breaking News Rwanda: Umuvyeyi yatemye umukobwa wiwe bapfa ibijumpu bihiye

Rwanda: Umuvyeyi yatemye umukobwa wiwe bapfa ibijumpu bihiye

0
5
(2)

Ahagana ku isaha ya 13h00 kuri uyu wa 11 Mutarama 2020, Umudamu witwa Mukansanga Providence yatemye umukobwa we witwa Valeria amukomeretsa mu ruhanga bapfa ibijumba bitetse. Byabereye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gahoko, umudugudu wa Gihomo mu gasanteri ka Cyanika.

Uwahaye amakuru Umuseke, utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ko yamutemye amuhora ibijumba bitetse kuko umukobwa yifuzaga kubiryaho ariko nyina atabyifuza.

Ati “Bari batetse ibijumba, umukobwa yaduhuruje atubwira ko byose byatewe n’uko batifuzaga ko arya ku bijumba bari batetse”

Ibyo  byakuruye ukutumvikana no gushyamirana hagati yabo bombi nyuma umubyeyi ahuruza abavandimwe bato b’uwo mukobwa bamukubita bagamije kumwirukana mu rugo kugeza ubwo umubyeyi yafashe umuhoro n’umujinya amutema umukobwe we mu gahanga.

Mukansanga Providence yemereye inzego zishinzwe umutekano n’abaturage ko yatemye umukobwa we ariko ko nawe yirwanagaho.

Police yahise ita muri yombi uwo mubyeyi hamwe n’abana be bafatanyije gukomeretsa kugira ngo hakorwe iperereza.

Abaturage bemeza ko kuva na mbere uwo mukobwa asanzwe ahohoterwa muri urwo rugo harimo no kumwima ibyo kurya bitewe n’uko yakunze kurwara indwara y’igicuri imutura hasi akenshi, ngo kumuhohotera bikaba byarafashe indi ntera nyuma y’uko atwite inda kandi nta mugabo.

Ino nkuru mubona imeze gute?

Fyonda akanyenyeri kugira utore!

28709

Nta numwe aratora! Ba wa mbere kugira ico uvuze kurino nkuru.

Kwamamaza

TANGA ICUYUMVIRO

Shiramo iciyumviro canyu
Shiramo izina ryanyu hano