Intango Breaking News Umusore n’umukobwa bafashwe basambanira inyuma y’akabare

Umusore n’umukobwa bafashwe basambanira inyuma y’akabare

1
2.4
(41)

Tumaze iminsi tubona abantu basambanira ku muhanda, abandi mu modoka, abandi mu bihuru. Njye nkaba nibaza impamvu muri iyi minsi abantu basigaye basambanira aho babonye. Iki ni igikorwa ubusanzwe cyakorerwaga mu ibanga rikomeye, mu tubari wasangaga abantu bajya kwihisha mu bwiherero akaba ariho babikorera ariko ubu ntibigikorerwa mu ibanga aba bo babikoreye ku karubanda.

Hari mu masaha ya mu gitondo kuri iki Cyumweru mu gace bakunze kwita Icyamurunguje ubwo abantu batangazwaga no kubona umusore n’umukobwa bari gusambanira mu gikari cy’akabari.

Nk’uko ababibonye babitangaje, kuri ako kabari hari hari abasore babiri bari kunywa inzoga bicaye hanze. N’uko umwe muri abo basore atangira gucira amasiri umukobwa ukora muri ako kabari amurembuza.

Umukobwa yaje kwitaba uwo mukiliya, ariko umukiliya ahita ahaguruka yerekeza inyuma y’ako kabari ahageze akomeza kurembuza uwo mukobwa. Umukobwa yabanje kwanga ariko umusore akomeje kumurembuza umukobwa ajya kureba icyo umusore amushakira.

Nk’uko ababibonye bakomeza babivuga, bemeje ko bakurikije ukuntu uwo musore n’uwo mukobwa barebanaga, byabonekaga ko batari basanzwe baziranye kandi ko batari basinze ahubwo bari bazima.

Bageze mu gikari ntabintu byinshi bavuganye ahubwo umukobwa yahise azamura ijipo yari yambaye umusore nawe ahita amanura ipantalo batangira gusambanira aho ngaho batitaye ku bantu banyuraga kuri ako kabari babarebaga.

Umusore n’umukobwa bakomeje icyo gikorwa cyabo banezerewe, ababarebaga bo bumiwe, ariko ntawigeze abacyaha, barangije umusore yakomeje kwinywera inzoga yari yaguze umukobwa nawe asubira mu kazi ke.

Nyuma y’iminota mike nyiri akabari yahise abimenya nuko ahita asezerera uwo mukiriya ndetse yirukana uwo mukozi. Nk’uko bigaragara mu mafoto yaba uyu mukobwa ndetse n’umusore bombi baracyari bato ndetse bibonekako basirimutse.

Gusa umuntu yakwibaza impamvu abantu bazima b’abasirimu bashobora gusambanira ku karubanda nk’imbwa.

Raba ayandi mafoto yaranze ico gikorwa:

Ino nkuru mubona imeze gute?

Fyonda akanyenyeri kugira utore!

28709

Nta numwe aratora! Ba wa mbere kugira ico uvuze kurino nkuru.

Kwamamaza

1 ICIYUMVIRO

  1. je ndabona mumyaka iri imbere gusambana bizoba kumugaragaro guko vyara maze kwinjira mumitima yufwaruka ndetse nabakuze.ntawuzi ico bivako.gusa ntawariye igitsina yogiheba kiretse agwaye.ahubwo igikenewe nukukirya murupfasoni ukaja munzu apana mububare guko kwendana ari ibanga

TANGA ICUYUMVIRO

Shiramo iciyumviro canyu
Shiramo izina ryanyu hano