Intango Breaking News Umuhanzi Sano Olivier aherutse guhura n’umukobwa yamuriye imiriyoni 45

Umuhanzi Sano Olivier aherutse guhura n’umukobwa yamuriye imiriyoni 45

0
4
(2)

Mu minsi ishize muri Kanama 2019 hari inkuru y’umuhanzi Sano Olivier wari warasezeranye na Uwera Carine ‘Cadette’ mu murenge ndetse baremeranyije kuzabana, gusa ku munota wa nyuma ubukwe bwaje gupfa nyuma y’uko Sano abwiye Carine ko adashobora kumushaka, uyu muhanzi yaje kwemeza ko ubwo Cadette aheruka mu Rwanda bahuye.

N’ubwo ubukwe bwapfuye, uyu mukobwa yatangaje ko amuhemukiye cyane kuko yamuriye utwe amwizeza kuzamushaka, hari ikibanza baguze umusore aza kukigurisha atabizi, imodoka uyu musore agendamo, amafaranga bari barabitse yo kuzakoresha ubukwe n’ibindi.

Nyuma y’ibi byose mu mpera z’umwaka ushize, Cadette wari usanzwe uba hanze y’u Rwanda yaje mu Rwanda ndetse ahamara iminsi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ubwo uyu mukobwa yari mu Rwanda babonanye ndetse n’ubwo bahuriraga ahantu barimo gusaba serivisi.

Yagize ati “Hari ahantu twajyaga duhurira turimo twaka serivisi z’ibyo tuba dukeneye gukora nyine kugira ngo turangize ibyo tugomba gukora, nta kintu twigeze tuganira naba nkubeshye.”

Yakomeje kandi avuga ko amafaranga miliyoni 45 bivugwa ko yariye Cadette ntayo ahubwo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Yagize ati “Ntabwo ndi umutinganyi, ntabwo ndi umupfubuzi, nta n’ubwo numva ukuntu umuntu aba umupfubuzi n’umupede icya rimwe. Ntabwo ndi umujura pe, sinzaba na we, nta modoka ye nariye, nta kibanza nariye njye si ndi umuntu mubi(…) Ni byo nakubwiraga buri wese ashobora kuvuga ibyo ashaka, miliyoni 45 nta zo, ni yo wajya kuri banki ntayo wasangayo ni ibinyoma.”

Sano akomeza avuga ko yababajwe n’uko umukobwa yahise ajya mu itangazamakuru atabanje kumubaza ngo bicare baganire, basase inzobe ndetse n’ibintu bikemuke bitabaye birebire cyane.

Carine na Olivier bakaba bari bamaze imyaka 3 bakundana, aho muri Gicurasi 2019 basezeranye imbere y’amategeko nyuma umuhungu aza kumwihinduka.

Ino nkuru mubona imeze gute?

Fyonda akanyenyeri kugira utore!

28709

Nta numwe aratora! Ba wa mbere kugira ico uvuze kurino nkuru.

Kwamamaza

TANGA ICUYUMVIRO

Shiramo iciyumviro canyu
Shiramo izina ryanyu hano