Intango Breaking News Rwanda: Kagame yemereye abanyagihugu smartphones 1500 kubwumugambi connect Rwanda

Rwanda: Kagame yemereye abanyagihugu smartphones 1500 kubwumugambi connect Rwanda

0
3
(2)

Muri gahunda yiswe Connect Rwanda igamije gufasha buri rugo gutunga Telephone ikoresha ikoranabuhanga rigezweho izwi nka Smart Phone, Perezida Kagame mu mpeza z’icyumweru gishize yemeye kuzishyura izi telephone 1 500, uyu mugambi wahise utangira kuyobokwa n’abandi bantu n’ibigo binyuranye.

Iyi gahunda yo korohereza abanyarwanda kubona Serivisi zitandukanye bifashishije ikoranabuhanga zirimo nk’izitangirwa ku rubuga Irembo zikenerwa mu mibereho y’abaturarwanda, igamije gufasha ingo miliyoni 2,8 kugerwaho n’iri koranabuhanga rya Smart Phone.

Mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko buri rugo ruramutse rufite Smart Phone byatuma buri umwe ugize uwo muryango abasha kubona ziriya serivisi.

Perezida Kagame Paul muri iriya nama yahise atangaza ko yemeye kuzishyura izi telephone 1 500, anavuga ko ubwo yabiganiraga na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na we yahise yemera ko iyi Minisiteri ye izishyura izijya kwegera uyu mubare.

Ati “Ariko yanze kunganya nange ajya hasi gatoya [abari mu cyumba baraseka].”

Perezida Kagame yahise abwira abari bateraniye aho ko na bo ibi bikwiye kubageraho ariko ko “Ntagahato kabirimo…bizakorwa n’ubishoboye hamwe no kubishaka.”

Yavuze ko iki gikorwa ubundi cyakwiye gufata imyaka myinshi abantu bakwiye kukigira icyabo, bikaba byafata igihe gito gishoboka.

Ino nkuru mubona imeze gute?

Fyonda akanyenyeri kugira utore!

28709

Nta numwe aratora! Ba wa mbere kugira ico uvuze kurino nkuru.

Kwamamaza

TANGA ICUYUMVIRO

Shiramo iciyumviro canyu
Shiramo izina ryanyu hano