Intango Breaking News Palestine: Umuyobozi Mahmoud Abbas yiyamirije amasezerano yanditswe na Amerika

Palestine: Umuyobozi Mahmoud Abbas yiyamirije amasezerano yanditswe na Amerika

0
5
(2)

Umuyobozi wa Palestine Mahmoud Abbas yamaganye umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati y’igihugu cye na Israyeli uheretse gushyirwa ahagarara na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mahmoud Abbas

Ageza ijambo ku kanama k’amahoro n’umutekano k’umuryango w’abibumbye, Abbas yahamagariye ibihugu byose kudaha agaciro ayo masezerano.

Yavuze ko ayo masezerano ari amayeri y’Amerika na Israheli yo gusibanganya no kwibagiza isi ikibazo cy’akarengane cya Palestine.

Yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zidakwiye gukomeza zonyine kuba umuhuza mu bibazo byabo na Israyeli.

Yasabye ko habaho itsinda ry’abahuza bagizwe na Leta zunze ubumwe z’America, Uburusiya, umuryango w’ibihugu by’Ubulayi n’umuryango w’abibumbye.

Ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye Kelly Craft we asanga uwo mushinga w’amasezerano y’amahoro ari mwiza kandi ko ukemura byinshi mu bibazo biri hagati ya Palestine na Israyeli.

Ino nkuru mubona imeze gute?

Fyonda akanyenyeri kugira utore!

28709

Nta numwe aratora! Ba wa mbere kugira ico uvuze kurino nkuru.

Kwamamaza

TANGA ICUYUMVIRO

Shiramo iciyumviro canyu
Shiramo izina ryanyu hano