Intango Ubuhinga bwa none Kuba ku mubumbe wa Mars vuba birashoboka

Kuba ku mubumbe wa Mars vuba birashoboka

0
3
(1)

Abantu bamaze kugera kuri byinshi bitandukanye mu myaka myinshi ishize. Ntibatekerezaga kuba bajya ku kwezi, cyangwa se ngo babe bajya inyuma y’ umubumbe batuye, hanyuma bawurebe uko umeze. Ariko, ubu byarashobotse ndetse hari na gahunda zo kujya gutura ku mubumbe wundi.

Kuba batarabikoze kera kose si uko batari bubishobore, ahubwo ikibazo cyari ikoranabuhanga ridahagije. Icyo bakoze, ni ukuducira inzira, ngo abageze kuri ibyo, ndetse n’ibindi bitari ibyo, babashe kubigeraho. Turabashima. Kuri iyi nshuro, tugiye ku mugabane ubarizwa ku birometero miliyoni 225/miliyoni 140 uvuye ku isi.

Gusa, ingano y’uru rugendo ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka bitewe n’uburyo isi n’uyu mugabane (tugiye kuvuga) biba byegeranye. Nk’umwaka ushize, uyu mugabane wari mu birometero miliyoni 57.6 uvuye ku isi. Amakuru dukesha urubuga rw’ikigo NASA, agaragaza ko mu mwaka utaha; tariki 6, Ukwakira, 2020, uyu mugabane uzaba ugaragara uri mu birometero miliyoni 62.07 uvuye hano.

Mars, umubumbe wa kane uturutse ku zuba, ukaba no mu mibumbe mito, uyu, uzwi no ku izina ry’ umubumbe utukura (Red planet) bitewe n’uburyo ugaragara nk’ umutuku. Uyu, wahawe iri zina ry’ imana y’ intambara y’Abanyeroma; Mars. 

Umukire Elon Musk, uzwiho kuba afite uruganda rutunganya imodoka zihenze ku isi; Tesla, we yatangije gahunda yo gukora icyogajuru gihambaye kizajyana abantu kuri uyu mugabane ahagana mu myaka ya 2060. Impamvu z’ibanze atanga ni uko abantu nitutaba ubwoko butuye ku migabane myinshi, tugomba byibuza kugira imyumvire yo gukora igendo.

Musk anagaragaza ko abantu babaye badashatse ahandi hantu batura, hashobora kuzabaho ikiza gisibanganya inyokomuntu; mbega bagashiraho bose.

✓ Mars ni umubumbe wa kane uturutse ku zuba, hakaba hari intera ingana n’ ibirometero miliyoni 228.

✓ Buriya kuri Mars igihe cyaho kiba kirekire ugereranyije na hano ku isi. Nk’umwaka wo kuri Mars ushobora kugera ku minsi 687 ya hano ku isi.

✓ Hagendewe ku buvumbizi bwagaragajwe, Mars ni umubumbe wiganjeho ibitare by’amabuye. Ibi byatewe n’ibirunga, kwiturwaho n’ibintu biremeye, imihindagurikire y’ibinyabutabire ndetse n’ ibindi.

✓ Mars ni umubumbe wiganjeho umwuka utari inshuti y’ubuhumekero bw’umuntu nka: Carbon dioxide (CO2), Argon (Ar), Nitrogen (N2) ndetse na Oxygen (O2) nkeya cyane.

✓ Mars ikaba ifite amezi (ukwezi ku murika nijoro), ariyo; Phobos na Deimos. Aya, akaba yaravumbuwe n’impuguke mu by’ ikirere; Asaph Hall,mu mwaka wa 1877.

✓ Bigaragazwa ko Mars mu isanzure ariyo ifite umusozi muremure cyane. Olympus Mons, ukaba ufite ibirometero 21, bivugwa ko ukubye inshuro enye umusozi mure mure ku isi Everest.

Ino nkuru mubona imeze gute?

Fyonda akanyenyeri kugira utore!

28709

Nta numwe aratora! Ba wa mbere kugira ico uvuze kurino nkuru.

Kwamamaza

TANGA ICUYUMVIRO

Shiramo iciyumviro canyu
Shiramo izina ryanyu hano