Intango Mu Makungu Amerika Kobe Bryant n’umwana we baguye mu mpanuka y’indege

Kobe Bryant n’umwana we baguye mu mpanuka y’indege

0
5
(1)

Icyamamare mu mukino wa Basketball Kobe Bryant hamwe n’umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant bari mu bantu icyenda bapfuye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yaguye ahitwa Calabas muri California.

Kobe w’imyaka 41, yagendaga mu ndege bwite ubwo iyi ndege yahanukaga igafatwa n’inkongi. Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege.

Gianna w’imyaka 13 na se Kobe bakundaga kuba bari kumwe ku mikino ya NBA

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku isi.

Abantu benshi, barimo abakomeye, batangaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rutunguranye rwa Kobe Bryant bakundaga kwita ‘Mamba’.

Mu mikino ya Basketball yose yabaye mu ijoro ryakeye muri Amerika habanje umwanya wo guceceka bamwibuka.

NBA yasohoye itangazo imenyesha ko “ibabajwe cyane n’urupfu rwa Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13 gusa”.

Indege barimo yaguye ahitwa Calabas ntihagira urokoka

Asize umugore we Vanessa Laine n’abana batatu b’abakobwa; Bianka Bella Bryant, Capri Kobe Bryant na Natalia Diamante Bryant w’amezi arindwi gusa.

Ino nkuru mubona imeze gute?

Fyonda akanyenyeri kugira utore!

28709

Nta numwe aratora! Ba wa mbere kugira ico uvuze kurino nkuru.

Kwamamaza

TANGA ICUYUMVIRO

Shiramo iciyumviro canyu
Shiramo izina ryanyu hano