Intango Breaking News Ibiganiro hagati ya Museveni na Kagame bitegekanijwe kuzobera i Luanda

Ibiganiro hagati ya Museveni na Kagame bitegekanijwe kuzobera i Luanda

0
5
(1)

Kuri iki cyumweru i Luanda muri Angola hateganyijwe inama ya gatatu y’Abakuru b’Ibihugu bine, biga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda kimaze umwaka ibihugu birebana ay’ingwe. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko iriya nama iziga ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Yanditse agira ati “Inama ya gatatu uhuje impande enye iziga ku mubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, izabera i Luanda kuri iki cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020, izayoborwa na Peresida João Lourenço wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa DR.Congo.”

Nduhungirehe yongeyeho ko mu kizere n’ubushake, ikibazo gishobora kurangira.

Ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda birakomeza guhombera byinshi muri iki kibazo, Uganda ni kimwe mu bihugu byacuruzaga byinshi mu Rwanda, u Rwanda na rwo ni uko.

Kuva ikibazo cyakomera muri Gashyantare 2019, imipaka y’ibihugu byombi urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bisa n’ibyahagaze.

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda tariki 29 Mutarama yagarutse kuri Uganda, avuga ko itabaniye neza u Rwanda, ndetse ihohotera Abanyarwanda bityo ko nta bushake igaragaza ngo ikibazo gikemuke.

Mbere y’uko Amb. Ruhungirehe atangaza iriya tariki, bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byari byanditse mu ntangiriro z’iki cyumweru ko hashobora kubaho guhura hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, bagahurira muri Tanzania.

Mu biganiro bibiri byabanje kubera muri Angola, byasojwe n’uko hasinywa amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda tariki 21 Kanama 2019, hari hanziwe ko hashyirwaho utunama tubiri tugizwe n’intumwa za buri gihugu zikazakorana inama i Kigali n’i Kampala kugira ngo zige neza uko zishyira mu bikorwa ibiri mu masezerano.

Ino nkuru mubona imeze gute?

Fyonda akanyenyeri kugira utore!

28709

Nta numwe aratora! Ba wa mbere kugira ico uvuze kurino nkuru.

Kwamamaza

TANGA ICUYUMVIRO

Shiramo iciyumviro canyu
Shiramo izina ryanyu hano